UMUNTU N'UNDI MUNTU

1) Umuntu azira kulya abyina, kuba al'ugukenya bene nyina.

2) Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, maze akavuga izina ly'undi atashakaga kuvuga, arongera akalisubiramo, ngo na we arakavugwa. Iyo utamusubiyemo mu izina ngo umuvuge, kuba al'ukumukenya.

3) Iyo umuntu alya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n'umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza. Naho iyo akozwe atalya, ngo avuzwe n'umumwanzi kandi ngo amuvuze nabi.

4) Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa icyibo, kuba al'ukumusulira gupfa atabyaye, kandi ngo n'iyo abyaye, abyara abakobwa gusa. Ikibimara maze ntibigire icyo bitwara (kubizirura), uwateye ingata cyangwa icyibo, aleba agati abonye kose akakamutera agira ngo :"Nguteye abana benshi".

5) Umuntu azira gusukira azi ayanyujije mu nkondo y'uruho, ngo kuba al'ukumusulira kuzacika nka yo.

6) Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngo rwamukenya, ndetse ngo bituma ahuma ntabone.

7) Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije i mugongo, ngo n'ukwiteranya na we bakangana rwose.

8) Umuntu azira gutera undi imbuto, ngo n'ukumutera kunanuka.

9) Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubimenyesha mugenzi we, amukarabira mu ntoke akabimenya adatinze.

10) Umuntu urumwe n'umusazi ngo na we arasara. Ni cyo gituma bilinda cyane abasazi ngo batabaruma

Enjoyed this article? Stay informed by joining our newsletter!

Comments

You must be logged in to post a comment.

About Author